
01
SepInama za Madamu Jeannette Kagame
Ni ibyo yagarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 31 Kanama 2025, mu masengesho y’urubyiruko yo gusabira Igihugu, azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, yabereye muri Kigali Convention Centre.Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko imwe mu mpamvu zituma ingo zisenyuka ari uko rushyira imbaraga mu birori by’ubukwe kurusha kubaka urugo.Ati “Imwe mu mpamvu zituma ingo nyinshi zisenyuka ni uko bamwe bashyira imbaraga mu gutegura ibirori by’ubukwe kurusha gutegura urugo nyirizina.”Yakomeje abwira urubyiruko ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu gutegura ubukwe, ndetse abasaba kwita ku mpamvu yo gushinga urugo.Madamu Jeannette Kagame yavuze ko bamwe bashinga urugo kubera igitutu cy’urungano, gutwita cyangwa ubushobozi, abasaba gushishoza impamvu nyakuri yo kubaka urugo.Yagize ati “Abarushinga bakwiye kwibaza ibi bikurikira. Ese tugiye kubana kubera urukundo cyangwa ni igitutu cy’urungano n’icy’imiryango? Ese tugiye kubana kubera ko mugenzi wanjye atwite. Ese ni impamvu y’ubushobozi mutezeho, hano dukwiye gushishoza byimazeyo ku mpamvu nyakuri zo kubaka urugo.”Yasabye abakiri bato basanzwe bazwiho gutanga umusanzu mu kuzana impinduka mu bikorwa by’iterambere no kuzizana mu bijyanye no guhindura iyi myumvire ijyanye no gushaka.Ati “Nk’uko tubona izindi mpinduka muzana mu iterambere, muzadufashe no guhindura imitekerereze nk’abantu bakiri bato, basobanutse kandi biyemeje kubaka u Rwanda.”Pasiteri Didier Habimana na we yagaragaje muri iyi minsi benshi bafashe urugo nka filime ya ‘Telenovela’, aho bishimira gutegura ubukwe bwiza kurusha kubaka ururambye.Ati “Rimwe na rimwe iyo ubabajije uburyo bubaka, arakubwira ati ‘Njyewe nzagira cake y’ubukwe ikomeye ireshya nk’umugabo wanjye’.”Yakomeje ati “Yewe usanga azishimira udutima bazamushyiriraho ku mafoto y’ubukwe ku mbuga nkoranyambaga. Ugasanga ni ho ashyize imbaraga kurusha gushyira imbaraga mu kubaka urugo rwiza.”Mu mwaka wa 2022/23, inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3075 ku bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2,833 ariyo yatse gatanya mu 2023.