
24
JulNi amateka yisubiyemo? Itariki imwe kuri ba Minisitiri b’Intebe babiri batandukanye
Dr. Justin Nsengiyumva yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, aba uwa karindwi ushyizweho kuva mu 1994, gusa itariki yagiriyeho, ihuye n’iyo uwa gatanu u Rwanda rwagize yashyiriweho.Tariki 23 Nyakanga 2014, nibwo Perezida Kagame yagize Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi.Uwo yari asimbuye, yari amaze iminsi 1020 ni ukuvuga imyaka ibiri, amezi icyenda n’iminsi 16 kuri uwo mwanya kuko yari yarahawe inshingano ku wa 07 Ukwakira 2011.Itariki n’ukwezi Murekezi yaherewe inshingano ihura neza n’iyo Dr. Justin Nsengiyumva yazihereweho kuko bombi ari itariki 23 Nyakanga. Birashoboka ko ari uguhurirana bisanzwe kuko ku bandi bagize Guverinoma bitari byarigeze bibaho.Nyuma yo gushyirwa mu nshingano, Dr. Justin Nsengiyumva, yanditse ku rukuta rwe rwa X, ashima Perezida Kagame ku bw’icyizere yamugiriye akamuha inshingano nshya zo kuyobora Guverinoma.Ati “Mbijeje kubahiriza inshing